Meddy ahaye inkwenene umufana we

Rate this post

Umuhanzi amaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda kandi uri no kuzamura igikundiro mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Ngabo Medard uzwi nka Meddy asetse uwari atangaje ko yarose amugurira telefone.

Kuri uyu wa Mbere, uwitwa Gisa w’i Rwanda kuri Twitter watangarije kuri uru rubuga ko yarose agurirwa telefone n’umuhanzi Meddy, yakwenwe n’abakoresha uru rubuga ndetse na Meddy ubwe.

Muri ubu butmwa yagize ati “For really Naraye Ndose @Meddyonly yanguriye Telephone! Niba nzakabya inzozi simbizi. Akurikizaho ifito ya Meddy.

Ubwo Gisa w’i Rwanda yashyiraga ubu butumwa kuri Twitter, Meddy yamusubije akavidewo gakunze guhererekanwa ku mubuga nkoranyambaga, k’umugabo wasetse cyane nkaho hari umuntu ari gukwena.

Urutse aka kavidewo Meddy yohereje agaragaza ko ko ari gukwena uwarose agurirwa telefone, abandi batandukanye na bo bagaragaje ko ubu ari ubundi buryo bwadutse bwo gusabiriza, maze barushabo guha inkwenene ubari atangaje ko yarose agurirwa telefone.

Urubuga rwa Twitter ni rumwe mu mbuga urubyiruko n’abandi bo mu byicirobitandukanye bakomeje kwisanzuriraho, n’ubwo hari ibyo bashyiraho bikaza kuvamo ibikorwa bikomeye.

Kuwa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, Ubwo Minisitiri Busingye  yandikaga kuri Twitter asaba abantu kurushaho kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus baguma mu rugo kuko imeze nabi, umuturage wiyise Rebakure yandikiye Busingye amusaba kumuremera agafuka k’umuceri kugira ngo azabashe kubaho muri Guma mu Rugo, maze Busingye aremera aremera uwo muturage nk’uko yari yabisabye.

N’ubwo Twitter ari uruga nkoranyambaga rukunzwe n’urubyiruko cyane muri iyi minsi si ko byahoze kuko rugitangira rwabanje kumenyerwa nk’urubuga kukoresha n’abanyapolitili.

Meddy yasetse uwavuze ko yamuroose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *