Imbwa y’umupolisi yagizwe intwari nyuma y’amashusho yakwirakwiye kuri Twitter

Rate this post

Poncho imbwa ya polisi iherutse kwamamara biturutse kukuba polisi y’umujyi wa Madrid ishyize amashusho yayo kuri Twitter aho yarimo gukorera CPR ku mupolisi waguye.

Nubwo ari ibyo yatojwe ariko ubuhanga no kumenya guha ubutabazi bw’ibanze umuntu uri mubyago byatumye benshi bayikunda. Uwo mupolisi akimara kwikubita hasi, agacika imbaraga kuburyo atabasha guhaguruka, Poncho yahise igira icyo ikora, yiruka kuri we isimbuka, ibyinisha amaguru yimbere ku gituza cy’umupolisi, ari nako ishyira umutwe ku munwa wuwo mupolisi kugira ngo irebe ko ahumeka.

Yakomeje kubikora ityo kugeza uwo mupolisi ahagurutse. Iyi videwo kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2 ku mbuga nkoranyambaga za Latino bonyine, benshi muribo ntibahwemye gushima imikorere yiyo mbwa.

Umwe mubabonye iyo videwo yagize ati “Mana yanjye! nakunze uburyo iyo mbwa isimbukira ku gituza cyuwo mupolisi igirango imufashe gukanguka, hanyuma ikarambika umutwe kumunwa wuwo mupolisi hanyuma igatangira gusubira inyuma. Imana ihe umugisha iyo mbwa y’agaciro. ”

Ati: “nkunda uyu musirikare udasanzwe cyane! Biratangaje ko imbwa zishoboye kwiga no gukoresha ubwo buhanga kurinda no gukorera shebuja!! ”

Polisi y’umujyi wa Madrid yishimiye cyane imikorere ya Poncho mu myitozo, ku mashusho yashyize kuri Twitter bashyizeho amagambo yavuzwe n’umunyamerika w’umunyarwenya, Josh Billings -T “imbwa ni yo yonyine iri ku isi izagukunda kuruta uko wikunda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *