CP Kabera yaciye amarenga ko utubyiniro tugiye gufungurwa

Rate this post

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yaciye amarenga y’uko utubyiniro two mu tubari tugiye gufungurwa, ubwo yakomoza ku bihombo bizagera ku bari kurenga ku mabwiriza agenga utubari muri ibi bihe bya Covid-19.

CP Kabera yagaragaje ko hari abakirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ibi CP Kabera yabigarutse mu kiganiro yari yatumiwemo na RBA cyagarukarukaga ku ishusho y’igihugu muri iki cyumweru gishize, aho imyitwarire mu tubari duherutse gufungurwa yari yo ngingo nyamukuru.

Mu kugaragaza igihombo kizagera ku bafite utubari bari guhanirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, yavuzeko hari mo kuzafungirwa abandi bagakomeza bakora.

Ati “ Turimo turabibona aho abantu bemererwa gufungura utubari kuko twujuje ibyangombwa bakiyongereraho utubyiniro. Nk’aho hantu bafatiye abantu babyina hagafungwa amezi atatu, bagacibwa amande y’ibihumbi amagana, nyuma y’icumweru kimwe cyangwa bitatu utubyiniro nidufungurwa akabari ke n’akabyiniro ke kazaba kagifunze. Inyungu iri he rero?”

Mu gutanga ingero z’ahamaze gufatirwa abishyiriyeho utubyiniro kandi tutemewe mu tubari, yagaragaje ko hari abakigorwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Abantu 60 bafashwe na none hano muri Kacyiru bari mu kabyiniro babyina n’abandi bantu 30 na none bafatiwe muri Kicukiro. Iyo urebye iyi mibare turi kuvuga ikigaragara cya mbere ni uko hari abantu kugeza ubu bagifatwa kubera ko bagorwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagahora bari munsi yayo.”

Uretse kurenga ku mabwiriza agenga imikorere yo mu tubari, imibare itangazwa na Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko nubwo amasaha y’ingendo yongerewe by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hakiboneka abanyamaguru, abatwaye moto, imodoka n’amagare barenza saa tanu z’ijoro (23:00) bataragera mu ngo zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *