Umukobwa waryamye agakanguka asanga atwite inda nkuru yatangaje benshi

Rate this post

Umukobwa w’imyaka 19 ukomoka mu Bwongereza yaryamye bisanzwe, akangutse asanga atwite inda nkuru.

Mu gitondo cyo ku ya 17 Nyakanga, Emmalouise Leggate w’imyaka 19 y’amavuko yahungabanyijwe no kubyuka asanga atwite kandi yaryamye ntakibazo afite. Yabyutse asanga afite umwana munda kandi nta kintu kidasanzwe kigeze kimubaho mu ijoro. Uwo mukobwa byaramutangaje bituma ahamagara nyina ngo aze arebe ibyamubayeho, na we ahamagara nyirakuru we Louise kugira ngo arebe niba hari icyo yaba abiziho. 

Louise yajyanye Emmalouise mu bitaro maze amutegereza mu modoka igihe yinjiraga gushaka umubyaza. Gusa mugihe yagarukaga azanye n’umubyaza basanze yari yamaze kwibaruka.

Uyu mudamu aganira n’itangazamakuru yagize ati “Umubyaza yasohotse yibwira ko ngiye kubyara kandi byari inda itazwi. Yambajije igihe natekerezaga ko naba narasamiyeho ariko nanjye sinabimenye.”  

Uyu mukobwa w’imyaka 19 usibye kubura imihango, yibwiraga ko hari aho ihuriye no kuba akoresha ibinini byo kuboneza urubyaro, Emmalouise nta bimenyetso yari afite byo gutwita. Ntanubundi burwayi yari afite cyangwa ibimenyetso bidasobanutse, ntiyigeze yumva umwana atera kandi ntanubwo inda yagaragaye, ku buryo atigeze atekereza no kwipimisha inda.

Uyu mukobwa avuga ko mu gitondo cyakurikiye yibarutse umwana we wa kabiri yise Ciara. Abaganga bamubwiye ko umwana agomba kuba yari yicaye mu mugongo wo hepfo, bigaragara ko ari rusange (bikunzekubaho).

Nubwo abona ko Ciara ari umugisha, Emmalouise yatangarije Kennedy News and Media ko yabonye ari byiza gusama inda zitunguranye. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *