Umugabo wafashe uruhinja rw’ibyumweru 2 kungufu ahawe igihano gikomeye

Rate this post

Umugabo yafashe kungufu uruhinja rw’ibyumweru 2.

Umwana w’ibyumweru bibiri ngo yaba yarasambanijwe ndetse nyuma yo gukomeretswa ajyanwa mu bitaro.

Uruhinja ruri mu ishami ry’abana mu bitaro bya Royal Belfast by’abana barwaye aho bavurirwa.

Nk’uko BBC ibivuga, umugabo yitabye urukiko mu ntangiriro z’iki cyumweru aregwa icyaha cyo gufata ku ngufu no gukomeretsa umwana ku mubiri.

Umwana yajyanywe mu bitaro avuye mu gace ka Annalong ka County Down.

Polisi yavuze ko umusore w’imyaka 25 yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu abigambiriye.

Igitero kirimo gukorwaho iperereza n’abashinzwe iperereza bo mu ishami rikomeye ry’ibyaha.

Izina ry’uyu musore ntiryatangajwe mu rwego rwo kurinda umwirondoro w’uruhinja kandi yongeye gufungirwa muri gereza ya Maghaberry.

Ku wa gatandatu tariki ya 29 Nzeri, yitabye urukiko mu gihe gito maze afunzwe by’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Newry.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *