Undi musore wagurishije impyiko ngo agure iPhone ibimubayeho biratangaje

Rate this post

Xiao Wang yari afite imyaka 17 gusa ubwo yahisemo kugurisha imwe mu mpyiko ze kugirango agure iPhone 4 atashoboraga kugura ukundi. Nyuma yo kubagwa Wang yabwiwe ko agiye kugira ubuzima busanzwe hamwe nimpyiko imwe, ariko hashize hafi imyaka umunani, uyu musore wimyaka 24 afite ubumuga bwa burundu kandi atunzwe na dialyse ifasha abarwayi bazo.

Muri 2011, iPhone 4 yari terefone ya Apple yamamaye kandi nk’umusore wifuzaga kugaragara neza ku ishuri yigagaho rya i Chengzhou, mu Bushinwa.

Icyakora, yakomokaga mu muryango ukennye utabashaga kumugurira igikoresho kigezweho, nuko ahitamo kugurisha imwe mu ngingo ze zifite ubuzima bwiza kugira ngo abone mafaranga ahagije yo kugura igikoresho yifuza.

Abifashijwemo n’umuhuza, Wang yahuye n’abantu bazobereye mu bucuruzi bw’isoko ryirabura (black market) ricuruza binyuranyije n’amategeko maze yemera kugurisha imwe mu mpyiko ze $ 3,200, abasha kugura iPhone 4 yifuzaga cyane. Gusa nyuma y’igihe, iki cyemezo cyubupfu cyangiza ubuzima bwe rwose byamuviriyemo kurwara impyiko imwe yari asigaranye.

Uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko yasanze akeneye imwe mu mpyiko kugira ngo abeho kandi umuganga  wahuye na we mbere yo kubagwa yemeje ko azashobora kubaho ubuzima busanzwe hamwe n’imwe mu ngingo ze. Ubu buryo bwakorewe mu bitaro bitemewe n’amategeko bya Chenzou, kandi nubwo byafatwaga nk’ubutsinzi icyo gihe k’umusore wifuzaga iPhone, ibibazo by’ubuzima byavutse bidatinze.

Ikinyamakuru Oriental Daily giherutse gutangaza kiti: “Ikibabaje ni uko ibikomere byaho bakuye impyiko bitigeze bigirirwa isuku uko bikwiye, ibyo bikaba byamuviriyemo kwandura byihuse.”

Ati: “Ikibabaje kurushaho, ni uko umuryango wa Wang wagumye mu icuraburindi ku bijyanye no gukuramo impyiko kandi babimenye gusa igihe atari agishoboye guhisha ibibazo by’ubuzima bwe.”

Kubera ko atatinyutse kubwira ababyeyi be ibyo yakoze (n’icyo gukora), ubwandu bwakwirakwiriye mu mpyiko yari asigaranye, kandi igihe umuryango we wamujyanaga mu bitaro bikwiye kugira ngo avurwe, ibyangiritse ku mpyiko byari bikomeye cyane ko inzira imwe ishoboka yo kwemeza ko arokoka ari ukumushyira kuri dialyse ihoraho.

Xiao Wang yamaze ubuzima bwe bwose kuva icyo gihe mu buriri, afashwa n’imashini ya dialyse ituma akomeza kubaho.

Nyuma yo kumva inkuru ya Wang ivuga uburyo yagurishije impyiko ku isoko ryirabura (black market) kugirango agure iPhone 4, ababyeyi be bakurikiranye abo babikoze barimo umuhuza na muganga wamubaze.

Bahavuye bahabwa indishyi nini zingana na miliyoni 2.2 z’amadorari ($ 320.000) amenshi muri yo akaba yarakoreshejwe mu kugura imiti yo kuvura uwo musore w’imyaka 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *