Umupolisi wafashwe asambanya ihene yatunguye benshi

Rate this post

Feselani Mcube w’imyaka 33 yafashwe yaraye ijoro ryose hamwe n’ihene i Winterveldt, muri Afurika y’Epfo.

Knowledge Khumalo, yavuze ko yumvise ihene ye itera ‘urusaku rudasanzwe’ maze atekereza ko igiye kubyara. Ariko agiye kuyireba  asanga itameze neza umuturanyi amubwira ko basanze ihene mu buriri bw’umugabo witwa Mcube. Nyir’ubwite yemeye ko yatewe ubwoba no kubona ihene imeze nabi cyane nyuma yo kuyisambanya ijoro ryose.

Bwana Khumalo wasambanyirijwe ihene yagize ati: ‘Numvaga nari nkwiye kugira icyo nkora nyuma yo kubona ihene yanjye imeze nabi.’

Nyuma yo guhohoterwa iyo hene yavuwe na Sosiyete ishinzwe gukumira ihohoterwa rikorerwa inyamaswa mu gihe Mcube azakatirwa mu mpera z’uku kwezi.

Umugenzuzi w’imibereho y’inyamaswa, Mishack Matlou, yavuze ko ariryohohoterwa ryo kurwego rwohejuru ryakorewe itungo yigeze abona. Ati: ‘Nka SPCA, turashaka guhamagarira ubucamanza gufata ingamba zikomeye ku manza z’ihohoterwa rikorerwa inyamaswa’.

Bwana Khumalo yavuze ko mu gitondo cyo ku ya 9 Kanama nyuma yo gushaka ihene ye ntayibone yazengurutse abaza abaturanyi ariko ntiyayibona, nyuma agarutse mu rugo, asanga ihene yagarutse. Icyakora, byasaga nkaho itameze neza. ‘

Bwana Khumalo yavuze ko ubwo yasuzumaga ihene ye umugabo yamwegereye akamubaza niba ari nyirayo.

Ati: ‘Hanyuma yambwiye ko muri icyo gitondo yari mu kiraro cya Mcube kandi yasanze ihene mu buriri bwe.’

Bwana Khumalo yagize ati: ‘Mu ikubitiro yahakanye ko yasambanyije ihene, ariko nyuma yemeza ko yamusambanyirije ihene ku gahato kuko yayisambanyije iziritse.’

Umuyobozi wa polisi, Samuel Sebola, yatangaje ko nyuma Mcube yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera inyamaswa.

Bricklayer Mcube azakatirwa ku ya 20 Ugushyingo nyuma yo guhamwa n’icyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Ga-Rankuwa, muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *