Umugabo wabaswe n’ibikinisho by’abana kubera kubarera yari azize amaherere

Rate this post

Umgabo wahoze ari umurezi w’abana bato, yahururijwe polisi akekwaho gutunga intwaro no kugaba ibitero.

Polisi yahuruye isanga Dan yari yifitiye ibikinisho

Abaturanye na Dan Scott w’imyaka 25 i Windslow muri Buckinghamshire ho mu Bwongereza, batabaje polisi bayibwira ko Dan yagabye ibitero akaba ari kurasa mu gace batuyemo.

N’ubwo bahaye aya makuru polisi ariko, Dan we yari afite igikinisho cy’abana kimeze nk’imbunda, ari kugikoresha mu buryo bwo kwishimisha.

Umuvugizi wa Polisi muri Thames Valley, yavuze ko abapolisi bagiye i Windslow bahurujwe ngo hari intwaro bagasanga byari ibikinisho.

Mu kigani Dan yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza, yavuze ko afite ibikinisho by’imbunda byinshi, kandi we, umukunzi we na bamwe mu baturanyi be bakunze kubikoresha bakina imikino yo kurasana.

Ati “Mfite ibikinisho byinshi, kandi hari igihe njya mera nk’umwana kuko nigeze kubakoramo. Njye n’inshuti zanjye dukunze gukora imirwano nka kabiri mu cyumweru [muri Weekend], nuko tugatega ibico abaturage bavuye ku kazi maze tukarasa koko.”

Yakomeje agira ati “Biba bishimishije cyane. Ubu benshi mu baturanyi banjye nabahaye ibikinisho. Biradususurutsa n’abana bakagubwa neza.”

N’ubwo abaturanyi ba Dan bashobora kuba batarashishoje ngo bagenzure niba Dan yari afite imbunda nyakuri, bagaragaje ko bari barambiwe urusaku n’amasasu y’ibyo bikinisho yagwaga mu busitani bwabo.

Dan yikundira ibikinisho by’abana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *