Incwiii! Amafoto y’umwana wa Miss Muyango na Kimenyi werekanywe bwa mbere yishimiwe bikomeye (AMAFOTO)

Rate this post

Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic (Uberwa n’Amafoto) mu 2019, yashyize yerekana amafoto agaragaza umwana w’umuhungu yibarutse tariki ya 29 Kanama 2021.

Ababonye aya mafoto bwa mbere ndetse n’abagiye bakomeza kuyareba, bashimishijwe n’isura y’uyu mwana wari umaze igihe kirenga ukwezi atarerekanwa, nk’uko benshi bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagaragaje ko atajya ahaga uyu mwana. Yagize ati “Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis”

Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports na Miss Muyango, bibarutse imfura yabo nyuma y’imyaka 2 bakundana.

Uyu mwana yishimiwe n’ababonye amafoto ye kuri Instagram

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *