Abari bagiye guturitsa inyubako zirimo Kigali City Tower bafashwe

Rate this post


Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB berekanye agatsiko k’abantu 13 bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bateguraga kugaba ibitera by’iterabwoba mu Mujyi wa Kigali.

Abagabo 12 n’umugore umwe bakurikiranyweho iterabwoba


aka gatsiko keretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko abakagize bafatirwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, abandi mu turere twa Nyabihu na Rusizi, bafatanwa ibikoresho birimo n’ibiturika.


Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu gihugu, aba bantu uko ari 13 bafatwa bafatanywe ibikoresho bitandukanye bateganyaga gukoresha ibikorwa by’iterabwoba birimo ibiturika, insinga, imisumari, amatelefone na videwo bigishirizwagaho uko bazakora ibyo bikorwa by’iterabwobwa.


Aba bafashwe bavuga ko aho bari baratumwe kugaba ibitero harimo guturitsa inyubako ndende mu Mujyi wa Kigali ya Kigali City Tower, inyubako ya Downtown na Nyabugogo.


Iperereza ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB, ryagaragaje ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces(ADF) ukorana na IS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu, nk’uko bigarukwaho na The New Times.


Uyu mutwe wa ADF ukaba usanzwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Inzego z’umutekano zikaba zashimiye abantu bagiye bakorana nazo kugirango haburizwemo ibi bitero. Polisi ikemezako izakomeza gukurikirana, gukumira, kurwanyya no guhasya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyaricyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu.

Bafatanywe byinshi byifashishwa mu iterabwoba
Mu byo bafatanywe harimo n’imisumari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *