Shafizzo blaq mu mishinga mishya! [VIDEO]

Rate this post

Umuhanzi Shaffy Umuhoza uzwi cyane ku izina rya Shafizzo blaq uri mu bakiri kuzamuka mu ruhando rwa muzika , yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya, yise “Simbuka” avuga ko yayikoze agamije gususurutsa abanyarwanda muri rusange, gusa iyi ndirimbo ye yatinze kumenyekana nyamara ari nziza!

Uyu muhanzi utarahitiwe n’imikoranire ye n’abashinzwe kumenyekanisha impano, yemeza ko bigoye ku muhanzi mushya kubasha kwigarurira abakunzi mu muziki wacu ahanini bitewe n’abamamyi usanga bizeza abahanzi ibitangaza bagamije kubarira amafaranga!


“Gutinda kumenyekana kwanjye nsanga byaratewe ahanini n’abanyijeje ibitangaza ariko bakabimbeshya bagamije kundya amafaranga! Sindagaruka ku mazina ya bo gusa aho bari bigaye kuko ntibikwiye kwitwaza uwo uri we ukambura umuhanzi nkanjye ukiri mu ntangiriro y’umuziki wanjye. Byabanje kunca intege gusa nyine ubuzima ni uguhatana, kuri ubu ndakataje mu buhanzi bwanjye.”

Blaq

Mu gusoza ikiganiro kigufi twagiranye, Shaffizo yatwijeje ko mu minsi micye agiye gusubira mu nganzo agatunganyiriza abakunzi be indi ndirimbo nshya, izibanda ku mibanire y’abashakanye, ndetse anizeza abakunzi be ko agiye kongera umuvuduko mu kubagezaho ibihangano byiza kurusha kubyo yahereyeho!

Iyumvire hano “SIMBUKA” indirimbo nziza ya Chaffy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *