Davido ahishuye abahanzi bakoze kuri Alibumu ye nshya agiye gusohora.

Rate this post


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo muri Nigeria, David Adeleji uzwi nka Davido, ahishuye abahanzi bose bagize uruhare kuri Alibumu ye nshya agiye gusohora.



Mukiganiro uyu Muhanzi Davido yagiranye na kimwe mubitangazamakuru bikorera byo muri Nigeria, yavuzeko atakoranye n’abahanzi benshi kuri iyi alubumu ye kuko yifuzagako isohoka iriho imbaraga ze cyane, bituma akorana n’abahanzi bake.

Abahanzi yatangaje yakoranye nabo yavuzemo umwe mu baraperi bakomeye bo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa” Capella Grey, Focalistic wo muri Afrika y’Epfo ndetse na Lojay wa hariya Nigeria.

Uyu Muhanzi Davido ugiye gushyira hanze iyi alubumu nshya, yavuzeko ubu yanarangiye nyuma yiyo yaherukaga gushyira hanze umwaka ushize wa 2020 yitwa “A better Time” yakoranye na Lily Baby, Nick Minaj, Nas ndetse na Chris Brown.

Davido ukomeje gukataza mu rugendo rwe rwa muzika, yagiye atwara ibihembo bitandukanye harimo nk’igihembo cya “MTV Europe Music Award for best African Act nk’umuhanzi wagaragaye neza mumashusho, BET Award for best International Act n’ibindi. Uyu muhanzi yagiye amenyekana Ku ndirimbo ze zitandukanye nka Jowo, Assurance, Fall, Shopping spree n’izindi.

Davido ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria, ariko akanagira ubwenegihugu bwa Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *