Wizkid atangaje Umuhanzi mushya bagiye gukorana indirimbo.

Rate this post


Binyujijwe ku rukuta rwa Instagram rw’umugore wa Wizkid byagaragayeko uyu muhanzi agiye gukorana indirimbo n’umwe mubahanzi bakizamuka hariya muri Nigeria witwa Ckay.

Amashusho n’amafoto agaragazako Wizkid na Ckay bafitanye umushinga wo gukorana indirimbo yanyujijwe Ku rukuta rwa Instagram rwa Madamu wa Wizkid Jada Pollock.

Ubwo uyu mugore yashyiragaho aya mashusho n’amafoto aherekejwe n’amagambo yavuzeko y’ishimiye imikoranire y’indirimbo iri hagati y’umugabo we Wizkid yise Big kid na Chuckuka Ekweani uzwi nka Ckay.

Iyi mikoranire y’indirimbo hagati yaba bagabo igiye kuba nyuma y’uko uyu muhanzi Ckay ahigitse wizkid kurutonde rwa Billbord ku ndirimbo ye yise”the Love Nwantiti” yahigitse iya wizkid yitwa “essence.” Ubu iya Ckay ikaba iri Imbere y’iya wizkid kuri uru rutonde.

Uyu Muhanzi Chuckuka uzwi cyane nka Ckay ni umwe mubahanzi babanyabigwi bakizamuka hariya muri Nigeria. Aho yagiye amenyekana cyane mu gukurikiranywa n’abantu benshi kurutonde rwa Spotify ndetse na US Shazam Chart.

Wizkid nawe ni umwe mubahanzi beza hariya muri Nigeria uririmba injyana ya Afrobeats na Pop soul. Akaba yaragiye atwara ibihembo bitandukanye birimo igihembo yatwaye nk’umuhanzi ny’Afrika wakoze indirimbo ifite amashusho meza”Grammy Award for best music Video” hakaza BET Award for Best International Act, N’ibindi.

Big Wiz yagiye amenyekana Ku ndirimbo ze zagiye zikundwa cyane nka Joro, Fever, Essence n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye. Ubu hakaba harikuvugwako agiye gukorana indirimbo na Ckay aho bashobora no gusubiramo indirimbo ya Ckay yitwa”the love Nwantiti” iri kubica bigacika kurutonde rwa Billboard.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *