Rotimi na Vanessa Mdee bibarutse umwana wabo wa mbere bari kumwe

Rate this post
Rotimi na Vanessa Mdee bibarutse umwana w’umuhungu

Umunyanijeriya utuye muri Amerika, Rotimi umaze igihe kirenze imyaka 2 ari mu rukundo n’Umunyatanzaniya Vanessa Mdee bibarutse imfura.

Vanessa wahoze ukundana na Jux (Umuhanzi w’Umunyatanzaniya) n’umukunzi we Rotimi, babinyujije ku nkuta zabo za Instagram, basangije ifoto y’umwana wabo w’umuhungu iherekejwe n’amazina bamuhaye:”Seven Adeuluwa Akinosho”.

Rotimi cyangwa Olurotimi Akinosho na Vanessa Hau Mdee bashize urukundo rwabo hanze mu mpera za 2019. Rotimi yambitse impeta Vanessa iteguza kubana nk’umugabo n’umugore ku tariki 31 Ukuboza 2020 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho aba bompi baba muri ino minsi.

Aba bose bagiye bagaragaza ko bari mu rukundo babinyujije mu mafoto bagiye basangiza ababakurikirana cyane cyane kuri Instagram ndetse Rotimi yanamuhimbiye indirimbo yaje no gukundwa cyane yise:”Love Somebody”.

Rotimi ni umuhanzi, umukinnyi wa firime n’umunyamideri wavutse kuri 30 ukwezi kwa 11, 1988  mu gace kitwa Maplewood muri Leta ya New Jersey ho muri Leta zunze Ubumwe za amerika. Azwi cyane muri firime y’urukurikirane:”Power” na “Coming 2 America” igice cya kabiri.

Nyuma yo gusabwa kubana nk’umugore n’umugabo, Umuhanzikazi Vanessa wavutse amezi atanu imbere ya Rotimi, 07 ukwezi kwa gatandatu 1988, baje kugaragaza inzu bagiye guturamo iherereye muri New Jersey, Amerika.  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *