Lionfish: Ifi idasanzwe yakwica umuntu cyangwa ikamugagaza yakuye umutima abo mu Bwongereza

Rate this post

Ifi idasanzwe yitiriwe intare, Lionfish, yateye ubwoba abo mu Bwongereza, ubwo yasangwa mu mazi yo muri iki gihugu.

Lionfishi ni ifi iteye ubwoba

Afron Summers w’imyaka 39, yafatiye iyi nyamaswa ku nkengero z’ikiyaga cya Chesil giherereye i Dorset kuri uyu wa Gatatu, ubwo yageragezaga gufata indi fi izwi nka Triggerfish, nkuko bitamgazwa na The Sun.

Ni ubwa mbere ifi yo muri ubu bwoko ibonetse mu Bworongereza, kuko ubundi zisanzwe ziba mu Nyanja ya Atlantic, mu Kigobe cya Mexique no mu Nyanja y’abanya-Caribbea.

Inzobere mu kwita kuri bene izi fi, Jason Hall-Spencer wo muri Plymouth University, yagaragaje impungenge atewe n’izi fi zishobora gukwirakwira mu mazi y’u Bwongereza.

Ati “Amazi asigaye ashushye cyane. Ibi rero bishobora gutuma ziriya fi zitangira koga zigana hano, ziturutse mu Burengerazuba bw’Inyanja ya Mediterranean, kandi byagira ingaruka zikomeye ku binyabuzima byari bisanzwe mu mazi yo mu Bwongereza.”

Lionfish igira imbori zijunditse uburozi, ikaba ari zo yifashisha mu bwirinzi. Iyasanzwe muri Chesil kuri uyu wa Gatatu, yari ifite imbori 13.

Iyo iyi fi iguteye urubori uba ushobora gupfa, kuko uburozi bwayo bukwinjira mo, bukagutera ububabare bukabije, ukabira ibyuya, guhumeka bikananirana, kandi imubiri ukaba ikinya ntubashe no kunyeganyeza urutoki.

Iyo iyi fi ikudwinze, uburyo bwo kukuvura ni ukugukuramo urwo rubori, maze igisebe bakakimenamo amazi yatuye kugira ngo abashe kwangiza uburozi bw’urwo rubori.

Abaturage basanzwe bakora imirimo y’uburobyi mu Bwongereza basabwe kuba maso, kuko iyi fi ishobora kuba itaraje yonyine, ahubwo hakaba hari n’izindi nka yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *