Umunyamakuru Sam Karenzi yamaze gusezera Radiotv10

Rate this post

Sam Karenzi umunyamakuru ukunzwe cyane kuri Radio10 abinyujije kurubuga rwe rwa twitter yasezeye iyi Radio.

Sam Karenzi yasezeye RadioTv10

Uyu munyamakuru yatangiye ashima @Radiotv10rwanda ndetse n’Ubuyobozi na bakozi bose ba Radio na Tv10 akomeza ashimira ndetse na bakunzi be batahwemye kumushyigikira!

Yagize ati « Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mubihe bitari byoroshye,ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. Mwarakoze »

Karenzi yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yandika ubutumwa bwe busezera

Amagambo yakunzwe kuvugwa mu minsi ishize ubwo ikiganiro cyabo ”urukiko ” cyari mu bikunzwe cyane cyakomwaga mu nkokora bamwe mu bagikoramo bagatangira gutatana. Bamwe bavugaga ko aba banyamakuru bakoraga kuri Radio10 harimo na Karenzi ko igisigaye ari ugusoza amasezerano bari bafite kuri Radio10 ubundi bakigendera.

Sam Karenzi yari  Umuyobozi wa Radio10,ndetse yanakoreye Radio Salus  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *