Umudepite wo muri Uganda yirukanywe azira amashuri make

Rate this post

Umudepite wo muri Uganda uhagarariye Bukomansimbi ya Ruguru, Christine Nandagire Ndiwalana, yirukanywe mu nteko ishinga amategeko muri iki gihugu, azira kutagaragaza ko yize amashuri ahagije.

Ni icyemezo cyafashwe n’umucamnza Ketra Katunguuka wo mu Rukiko Rukuru rwa Masaka, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri, nkuko bigarukwaho na The Indipendent.

Ikirego cya Nandagire, cyatanzwe na Ruth Katushabe wo mu ishyaka rya Museveni, NRM, bari bahanganye mu matora yo guhagararira Bukomansimbi ya Ruguru, avuga ko Nandagire yatanze ibyangombwa by’amashuri yize bihimbamo.

Urukiko rwanzuye kwirukana uyu mudepite, nyuma yo gusanga icyangobwa afite ari icyemeza ko yiyandikishije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye mu 1995, kandi na cyo kikaba gita agacira mu myaka itanu.

Ngo uyu mudepite yasabwe kugaragaza icyemezo kiriho umukono wa noteri cyemeza ko yize ubuforomo n’ububyaza nkuko abivuga, ariko ngo ntiyabyerekanye.

Urukiko rwanzuye ko hazaba andi matora, Nandagire agasimbuzwa kuko yamaze gutererwa ikizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *