Umubyeyi w’imyaka 50 wamaze igihe afata kungufu umuhungu we w’imyaka 15 yakatiwe gufungwa imyaka 9

Rate this post

Umucyecuru w’imyaka 51 y’amavuko utatangajwe umwirondoro we kubwo impamvu z’umutekano we nuwo uwahohotewe yasambanyije umuhungu we afite imyaka 15, n’umukobwa we wari akiri muto ku myaka 10 gusa.

Ibyo yabikoze mu gihe cyashize agirango anezeze umugabo we wari arembye cyane yenda gupfa.

Urukiko rw’ibanze rwa Maryborough rwumvise ko umugabo yapfuye, ariko uyu mugore yavuze ko yabikoze afite ubwoba bwo guhabwa gatanya.

Iyo mibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato yakozwe n’umubyeyi n’abana be yakorewe muri Queensland, Australia, nk’uko Fraser Coast Chronicle dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Uyu mugore yemeye ibyaha birindwi byo gufata ku ngufu.

Nubwo yakatiwe imyaka icyenda, ashobora kwemererwa kurekurwa mu gihe cy’imyaka 4.

Umukobwa we, wari afite imyaka 10 gusa igihe iryo hohoterwa ryatangiraga, yaririye mu rukiko arizwa nuko mama we yakatiwe.

Mu rukiko, uyu mubyeyi yasobanuye uko umwana we w’umukobwa yerekwaga amashusho y’urukozasoni hanyuma agahatirwa gukora imibonano mpuzabitsina yigana ibyo yarebye.

Bivugwa ko hari abandi bana baba babyeyi bahohotewe, ariko ibirego byatanzwe ari ibya babiri muri bo.

Gufatwa ku ngufu kwaba bana bwa nyuma byabaye mu 2016, mbere gato yuko papa wabo apfa.

Umucamanza David Reid yavuze ko ibyabaye ari bibi cyane kuruta ibindi byose yigeze kubona, avuga ko uyu mubyeyi nubwo yemeye ibyaha atigeze yicuza ibyo yakoze. Uyu mucamanza yaragize ati: “Mvugishije ukuri, biteye isoni.”

Urukiko rwabwiwe ko uyu mugore arwaye Syndrome ya Stockholm, indwara ituma uyirwaye abona ko uwahohotewe akunda uwahohoteye, bivuze ko uyu mubyeyi yabonaga ko abana be bamukunda kandi bishimira ibyo yabakoreye. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *