Messi yatsinze igitego cye cya mbere mw’ ikipe ya PSG

5/5 - (1 vote)
Messi yishimiye cyane igitego cye cya mbere muri PSG

Umukinnyi w’Umunya-Argentine uherutse gusinyira Ikipe ya Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi yatsinze igitego cye cya 1 mu mukino wabahuje ni kipe ya Manchester city

Nyuma yaho umutoza wa PGS ikipe y’ i Paris, Mauricio Pochettino atangaje urutonde rw’abakinnyi bifashishwa kuri uyu mukino

 Yagize ati “Tuzemeza abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ejo [uyu munsi ku wa Kabiri]. Gusa, ndatekereza ko azaba ari mu bazakina umukino.”

Pochettino yavuze ko Messi utaratsinda igitego mu mikino itatu amaze gukiniramo PSG, akwiye igihe cyo kubanza kumenyera.

Ati “Yamaze imyaka 20 muri Barcelona. Birasanzwe ko yahafataga nko mu rugo, ariko hano ni hashya, nta gihe kinini hishize kuva ahageze.”

Messi ntiyatengushye abafana be ba PSG nuko ku munota wa 74 aba atsinze igitego cya 2 cya Paris Saint-Germain. Umukino wahuje ikipe ya Man-city na PSG warangiye ikipe ya Paris Saint Germain itsinze ibitego 2-0.

Messi warutegerejweho igitego cya mbere muri PSG, yatsinze ibitego byinshi (bitandatu) mu mikino ine, kurusha abandi bakinnyi bose bahuye n’amakipe atozwa na Pep Guardiola muri Champions League,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *