Boss wa Cash Money Records, Birdman ahishuye Impamvu yasomanye na Lil Wayne Muruhame.

Rate this post


Umwe mubagabo bakomeye bakora umuziki bakanawushoramo amafaranga hariya muri leta zunze ubumwe za America Birdman agaragaje impamvu yasomanye muruhame na Lil Wayne.

Mukiganiro uyu mugabo yagiranye na kimwe mubitangazamakuru bikorera hariya muri Amerika, yabajijwe kubijyanye n’ifoto yagiye hanze arigusomana na Lil Wayne Muruhame. Avugako uko byagaragaye asomana na Lil Wayne ari nkuko yasoma umuhungu we.

Mu magambo ye yagize ati” erega kuba naramusomye ntago ari ibintu bikomeye cyane kandi uko nasomye Lil Wayne ninako nasoma umuhungu wange. Lil Wayne mufata nk’umuhungu wange kuva yabura ababyeyi be Ku myaka 9 akiri Ku muhanda.”



Abajijwe kubihe bidasanzwe yararimo byatumye agaragariza urukundo nkaruriya Lil Wayne kugeza naho amusoma. Uyu mugabo yavuzeko ntabihe bidasanzwe yararimo ahubwo ari uko yari yishimiye iterambere n’ibikorwa by’indashyikirwa uyu muhanzi yaramaze kugeraho harimo n’indirimbo ze 100 zari zimaze umwaka Ku rutonde rwa Billboard.

Ifoto igaragaza uyu mugabo asomana na Lil Wayne yafashwe mumwaka w’2006 ishyirwa hanze. Kuva ubwo abantu abantu benshi bakomeje kugenda bayibazaho byinshi kugeza ubu. Bamwe bagendaga banibaza niba Birdman na Lil Wayne batari muri muri bamwe mu bagabo baryamana bahuje ibitsina ariko Birdman akomeza akagenda abigarukaho abisobanura ko byari ibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *