Umusore w’imyaka 21 wafashwe asambanya ihene yavuze ko yabanje kuyisaba uburenganzira

Rate this post

Umusore w’imyaka 21 wo mu gihugu cya Malawi yafashwe asambanya ihene, mugihe nyir’ihene we yabanje gukeka ko Kennedy Kambani yashakaga kuyiba.

Nyiri iyo hene akibona uwo musore akagirango agiye kwiba yahise atabaza abaturanyi ariko bagarutse gufata uyu musore basanga aryamanye nayo.

Umugenzuzi wa Polisi, Lubrino Kaitano, yagize ati: “Nyir’ubwite Bwana Prayer Mwakhulika yatekereje ko Kambani agiye kwiba. Niko guhita atabaza abaturanyi gusa bageze aho byabereye batungurwa no kubona aryamana n’ihene.”

Kambani yarafashwe ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi aregwa icyaha cyo guhohotera inyamaswa.

Uyu musore yavuze ko yabanje gusaba uruhushya iyo hene kugirango aryamane nayo.

Iyo hene yari m’umukumbi urisha mu nkengero za Mchinji, ho muri Malawi.

Inkuru nk’izi zakomeje kuvugwa, z’abantu basambanya amatungo nkaho;

Mu Gushyingo gushize, mu gihugu cy’abaturanyi cya Zambiya, sicko Reuben Mwaba w’imyaka 22, yafunzwe imyaka 15 akora cyane nyuma yo gufatwa yambaye ubusa asambanya ihene ahitwa i Kasama.

Kandi mu ntangiriro z’uku kwezi Feselani Mcube w’imyaka 33 yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu ihene, agadanganwa nayo mu buriri bwe i Winterveldt, muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *