R.Kelly ahamwe n’ibyaha byose yashinjwaga.

Rate this post


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo muri leta zunze ubumwe za Amerika Robert Sylvester Kelly, ahamwe n’ibyaha byose yashinjwaga birimo gukoresha imibonano mpuza bitsina abana b’abakobwa ku ngufu no ku bacuruza.


R.Kelly yatangiye kuregwa ibyaha byo guhohotera abana babakobwa mu mwaka w’2019 aho hatanzwe ibirego zitandukanye birenga 10 bimushinja gukoresha imibonano mpuzabitsina abana babakobwa kungufu no kubafata amashusho akayacuruza.

R.Kelly ni icyamamare gihagaze nabi muri ibi bihe


Urubanza yahamijwemo ibi byaha rwatangiye mukwezi gushize kanama Ku munsi wa 18 w’ukwezi k’uyu mwaka wa 2021 aho hari hari abatangabuhamya batandukanye bamushinjaga.


Umwe mubatangabuhamya bifashishijwe ariko adahari kuko yitabye Imana ni Aaliyah we wari warashyingiranwe n’uyu mugabo mu mwaka w’1994 afite imyaka 15. Aaliyah yitabye Imana mu mwaka w’2001 nyuma y’uko nawe yari yaratanze ikirego ku wari umugabo we R.kelly.


Ubushinjacyaha bwagaragaje inyandiko mpimbano uyu muhanzi yakoresheje yongera imyaka y’uyu mwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15 bakamuha 18 ngo bakunde bashyingiranywe. Gusa igitangaje n’uko nuwari umucungamari we Demetrius Smith wamufashije gukora ayo manyanga nawe yabyemeje ko byabaye.


Undi mutangabuhamya nawe wahawe agaciro ni uwitwa Stephanie we uvugako yahuye n’uyu muhanzi mu mwaka 1999 ubwo yarafite imyaka 17 akamutumira aho akorera akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, akamufata n’amashusho akayashyira hanze.


R.Kelly ntago ashinjwa gukoresha imibonano kungufu abana babakobwa gusa kuko hari nundi mutangabuhamya utarashatse gukoresha amazina ye bwite wiyise Sonja uvugako yagiye guhura n’uyu

muhanzi ngo bagirane ikiganiro akamwakiriza ibyo kurya bihumanyije akamukoresha imibonano mpuza bitsina atazi ibyo aribyo.

Amafoto n’amavidewo agaragazako uyu muhanzi ahohotera abana babakobwa yagiye hanze mu mwaka w’1998 ariko bagerageza kuyakumira. Mu mwaka w’2019 nibwo hatangiwe gutangwa ibirego zitandukanye bimushinja kuhohotera abana babakobwa kugeza ubu ahamwe nabyo.

R.Kelly yavutse mu mwaka 1967, amenyekana Ku indirimbo nka” I believe I can fly, Same Girl, Step in the name of love n’izindi.” Uyu munsi akaba afunze yahamwe n’ibyaha byose yashinjwaga yasigaye Ku mukatira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *