Ntibisanzwe: Kaminuza yo muri Canada igiye gutanga isomo rigaruka ku bahanzi Drake na The Weekend.

Rate this post
Drake na The Weekend bose bafite ibirwi byinshi m’umuziki bigiye gutuma bigwa mu masomo yo kuri Kaminuza ya Ryerson

Mu ishuri ry’ubuhanzi (The Creative School) rya Kaminuza ya Ryerson (Ryerson University) hagiye kuza hatangirwa isomo ryerekeranye n’ibikorwa by’abahanzi Drake (Aubrey Graham) na The Weekend (Abel Makkonen Tesfaye)  nk’uko byasohotse mu itangazo ry’iki kigo.

Kuva mu gihembwe cy’amashuri cyambere, muri Mutarama 2022, nibwo rizatangira kwigishwa nk’uko bimenyeshwa n’umwe mu barimu bigisha muri iri shuri, Dalton Higgins.

Isomo bahaye umutwe: ”Decostructing Drake and Weekend” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga:”Kongera kubaka Drake na Weekend” rizaba rigaruka ku bihangano by’aba bahanzi bombi bakomoka mu mujyi wa Toronto ho muri Canada.

Isomo rigiye kugaruka kuri Drake na The weekend baryise:”Deconstructing Drake and Weekend

Higgins yagize ati: “Igihe kirageze kugira ngo indyana ya Rap yo muri Canada hamwe n’ibikorwa bya R&B bimenyekane kandi byerekwe mu myigire cyangwa mu bundi buryo”.

Higgins yavuze ko imwe mu ntego z’iri somo rizigishwa muri iyi Kaminuza ya Leta iherereye mu mujyi wa Toronto ho muri Canada, ari ugutandukanya neza magambo (Lyrics) y’abahanzi bombi (Drake/The Weekend) hamwe n’ingaruka yagize ku nganda z’umuziki.

Yomeje ashimangira ko Drake ari umwanditsi ukomeye ndetse ngo akoresha ubwoko bwose bw’ubuvanganzo nk’imvugo ngereranyo ari nabyo bigeye gutuma basobanura amagambo ye banasuzuma uburyo ashira hamwe amagambo y’indirimbo ze.

Drake afite byinshi yagezeho mu mateka ya gihanzi kuko yanakoze ibitarakorwa n’umwe mu bahanzi iyi Si itunze n’abayivuyeho aho yagize indirimbo umunani za mbere ku mbonerahamwe y’indirimbo 100 ziba zikunzwe mu Isi ya Billboard. Yanatwaye ibihembo byinshi bitandukanye harimo na Grammy Awards gifatwa nk’igihembo cy’agaciro gakomeye m’umuziki.

Iri somo rizasesengura kandi The Weekend ufite inkomoko muri Ethiopia m’ubuhanga bwe mu myandikire ye n’ibyo agenda ageraho. Mwarimu Higgins avuga ko hari byinshi byo kwigira kuri aba bahanzi ngo kuko minsi ya vuba baraba ari abamilliarideri babikesha umuziki n’ibindi bikorwa biwushamikiyeho.

Ryerson University ni Kaminuza ya Leta y’ubushakashatsi yubatswe mu 1948. Iherereye mu mujyi wa Toronto mu Ntara ya Ontario ho muri Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *