Indaya yafunzwe nyuma yo guhamagara polisi ivuga ko yishyuwe make

Rate this post

Uyu mugore wavugishaga umukiriya we ukomoka muri Arabiya Sawudite, ufite imyaka 25, bakoresheje urubuga rwa WhatsApp yarafunzwe nyuma yo kutumvikana ku giciro.

Umugabo washinjwe kutishyura, yireguye agira ati: “Numero ya WhatsApp twavuganiragaho ni iy’umugore uyobora uburaya kandi nigeze kuvugana nawe mbere”.

Mbere yo gusura UAE ku ya 12 Ukwakira, uyu mugabo yavuganye nuwo mugore w’umuyobozi maze ategura umugore wo kumusanganira mu cyumba cye cya hoteri i Dubai.

Mu makuru yahawe  polisi harimo na message za WhatsApp byerekanaga ko yemeye kwishyura Dh1,200 ku mugore w’imyaka 22, ukomoka muri Maroc.

Umugore yageze mu cyumba cye cya hoteri muri Al Qusais amarana na we amasaha agera kuri atatu, banywa inzoga kandi bakora imibonano mpuzabitsina. Igihe yashakaga kugenda, yavuze ko umugabo yamuhaye Dh600 gusa. Uyu mugabo amaze kwanga kwishyura ayandi, umugore yahamagaye abapolisi arabibamenyesha.

Abapolisi bageze mu cyumba cya hoteri maze babafata bombi.

Amashusho menshi yafashwe kuri terefone zabo zigendanwa yerekanye ko bombi bari bafitanye umubano wimbitse kandi bari bizihiwe.

Polisi yafashe aba bombi ibashinja gukora imibonano mpuzabitsina bumvikanyeho batarashyingiranywe no kunywa inzoga bagasinda.

Uyu mugore yashinjwaga kandi uburaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *