Wa mukobwa wafungishije Davis D, akirukanisha Kwizera Olivier mu ikipe y’igihugu ari mukibatsi cy’urukundo na Ykee Benda

Rate this post

Kayesu Sharon Manzi, ni umunyarwandakazi wavuzwe cyane mu nkuru yo gufungisha abahanzi barimo Davis D na Kevin Kade ndetse na gafotozi witwa Thierry, ndetse aza kongera kuvugwa ubwo umukinnyi w’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier yasezererwaga mu mwiherero w’ikipe nyuma y’ikiganiro aba bombi bari baraye bagiranye kuri Instagram live.

Uyu mukobwa amaze kubaka izina rikomeye kuburyo bamwe batangiye guhwihwisa ko umuhanzi w’umunya Uganda yaba ari kumwifashisha mu kumenyekanisha album ye nshya. Nubwo bimeze bityo ariko hari n’abavuga ko aba bombi baba bari murukundo.

Nyuma yo kubona videwo y’aba bombi bakoranye imbona nkubone (live), ikinyamakuru cya IGIHE cyaganirije Ykee Benda, kimubaza niba yaba ari murukundo na Kayesu nawe ntaguca ku ruhande ahita abyemeza.

Kuri stories z’urubuga rwa Instagram niho aba bombi bakomeje kugaragariza ko buri umwe yitaye kuwundi, Kayesu arakora videwo abyina imwe mu ndirimbo za Ykee Benda, nawe agakora repost.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *