Umugabo w’imyaka 50 warongoye abagore 3 icyarimwe yatangaje benshi

Rate this post

Mohammed Semanda wo mu gihugu cya Ghana yashyingiranwe n’abagore batatu icyarimwe.

Yavuze ko abagore be bazi ko adahagaze neza mu bijyanye n’amafaranga ariko bose bemeye kurongorwa nawe kubera urukundo.

Uyu musaza w’imyaka 50 yongeyeho ko abo bagore badafuhirana kandi bazi ko azakora cyane kugira ngo abashyigikire.

Yagize ati: “Abagore banjye ntibagira ishyari. Nibyiza bihagije, buriwese afite urugo kandi nabasezeranyije gukora cyane no kubatera inkunga ”.

Abageni be, Salmat Naluwugge w’imyaka 48, Jameo Nakayiza w’imyaka 27 na Mastulah Namwanje w’imyaka 24, bose barishimye cyane muri uwo muhango kandi basaga nkabashimishijwe cyane.

Igishimishije kurusha ibindi ni uko, Naluwagge yari yarashyingiranwe na Mohammed mu myaka 20 ishize, ibi rero byavuzwe ko  ari ukuvugurura umubano wabo. Aba bombi kandi bafitanye abana batanu hamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *