Rwamagana: Umugabo ukekwaho gusambanya ihene yatawe muri yombi

Rate this post

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyanga wo mu Karere ka Rwamangana, bwemeje amakuru y’umugabo washyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ukekwaho gusambanya ihene.

Ni ihene yari yararagijwe n’undi muturage, nk’uko bagarikwaho n’umunyamakuru w’Umuseke.

Ibi  byabaye mu ijoro ryo  kuwa  Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, bibera mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkungu.

Umuyobozi w’umusigire w’uyu murenge, Uwingeneye Grace, yavuze ko abanyerondo baketse uyu mugabo, ubwo bumvaga ari kubwira iyi hene ngo ituze.

Babanje gukeka ko ari umujura ushaka kuyiba, ariko nyuma baza gusanga iri kumwe na nyirayo.

Kuwa 25 Nzeri 2021, ubwo babonaga iyi hene yabyimbye inda y’amaganga, bahise batangira gukeka ko uwo mugabo yayisambanyije.

N’ubwo nta bibazo byo mu mutwe bizwi uyu mugabo yari asanganywe, birakekwa ko yaba yakoreshejwe aya marorerwa n,ubusinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *