South Africa: Akurikiranyweho kwiyicira uruhinja rw’amezi 10 ruzira kurira

5/5 - (1 vote)


Umugabo utaratangajwe amazina w’imyaka 26 muri Afurika y’Epfo yatawe muri yombi azira gukubita umwana we w’amezi 10 kubera kurira cyane, bimuviramo gupfa.


Police yo muri Afurika y’Epfo mu gace ka Gqeberha yatangajeko yataye muri yombi uyu mugabo kubera gukubita umwana we w’uruhinja bikabije bikaruviramo urupfu.


Nyina w’uru ruhinja rwitabye Imana we yavuzeko n’ubusanzwe uyu mwana yarasanzwe arira umugabo akamusaba kumujyana hanze. Ngo ariko kuri iyi nshuro yari yamusize yagiye kureba ibyo yarakeneye kumuhanda.

Nyina wwa nyakwigendera yavuze ko yatunguwe no kugaruka agasanga se w’ umwana arikumukubita amupfuka umunwa.

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko yagerageje kubuza umugabo we gukubita umwana, ariko umugabo akabyanga, ubundi agahitamo kwitabaza polisi. Icyakomeje gushengura uyu mubyeyi, ni uko polisi yahageze umwana yitabye Imana.

Uregwa ariwe se w’umwana, avugako umwana yarize cyane akamubuza kwiruhukira kandi nyina adahari, akamuhoza akanga akamufata ku munwa ngo aceceke ataraziko byamuviramo urupfu.


Nyina w’umwana we akomeza ashinja umugabo we kugira uruhare mu rupfu rw’umwana we, ashimangirako yaje agasanga arimo no kumukubita inshyi anamupfunyanga amupfuka umunwa ari byo byaje kumuheza umwuka bikarangira apfuye kubera umwuka muke.


Uru rubanza rw’uyu mugabo rwo ruracyakomeje akaba azasomerwa umwanzuro kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 mu rukiko rukuru rwo muri aka gace ka Gqeberha Magistrate.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *