Covid-19 yongeye gukomanyiriza Bruce Melodie

Rate this post

Nyuma y’uko igitaramo yari kuzaririmbamo i Burundi gihagaritswe, umuhanzi Bruce Melodie yataje ko ibitaramo yari afite muri Canada bihagaze kugira ngo abantu babanze bakingirwe.

Uyu muhanzi yari afite igitaramo mu Mujyi wa Edmonton ku itariki 8 Ukwakira 2021.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram agaragaza ko nyuma yo kumenya ko abantu bagomba kuza mu gitaramo cye bagomba kuba barahawe doze zose z’urukingo rwa Covid-19, yahisemo kuba asubitse igitaramo cye.

Ati “Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera amabwiriza mashya ya Covid-19, arimo kuba umuntu witabiriye ibikorwa bitandukanye agomba kuba yarahawe doze zose z’urukingo rw’iki cyorezo, ndetse bikaba bisaba ko umuntu nta bwandu afite, twahisemo ko iki gitaramo kiba gisubitswe[kugira] ngo tureke abantu babanze bikingize doze zose. Itariki nshya izamenyekana vuba.”

Nubwo gahunda yo kuzenguruka ibihugu uyu muhanzi yise “Kigali World Tour” ikomeje gutambamirwa na Covid-19, asigaje ikindi gitaramo kizabera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ku wa 30 Ukuboza uyu mwaka.

Igitaramo Bruce Melodie yari afite muri Canada ntikikibaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *