Colombia: Hagiye gutorwa itegeko riha imbwa icyubahiro gihambaye

Rate this post

Nyuma yo gusanga hari abatagira abana cyangwa imiryango, Muri Colombia hagiye gutorwa itegeko rizahesha imbwa n’utundi dusimba two mu ngo gufatwa nk’umunyamuryango.

Uzajya apfusha imba muri Colombia azajya ahabwa ikiruhuko.

Kimwe mu bizashyirwa muri iri tegeko bikazamura agaciro imbwa n’utundi dusimba nk’ijangwe byari bifite, ni uko mu gihe imbwa y’umuntu yapfuye, umukoresha we azajya amuha ikiruhuko cy’iminsi ibiri, nk’uko bitangazwa na El Tiempo, igitangazamakuru cyo muri iki gihugu.

Muri uyu mushinga, hateganywa ko umukozi ugiye kwinjira mu kazi, azajya abwira umukoresha we izina ry’imbwa cyangwa indi akandi gasimba kari mu muryango, kugira ngo nigapfa azahabwe ikiruhuko. Mu gihe iyo mbwa cyangwa akandi gasimba kazanywe mu muryango nyuma, ukozi ategetswe kubimenyesha umukoresha bitarenze iminsi ibiri.

Umushinga w’iri tegeko uyobowe n’umunyepolikiki wo mu ishyaka riharanira ubwigenge, Alejandro Carlos Chacon, wasobanuye ko imbwa iba ari nk’umunyamuryango.

Ati “Bamwe ntibagira abana, ariko bafite imbwa cyangwa utundi dusimba bakunda bya kivandimwe ku rwego ruhanitse.”

Alejandro Carlos Chacon ni uyoboye umushinga w’iri tegeko

Umushinga w’iri tegeko wamaze gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko muri Colombia, hakaba hategerejwe ibiganiro mpaka bine bizawukorwaho maze itegeko rikemezwa.

Imbwa zo muri Colombia zizjya zikurirwa ikiriyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *