Amafoto 15 adasanzwe ya Minicheps akomeje kunezeza abakoresha imbuga nkoranyambaga

Rate this post
Minicheps asangiza abakoresha Instagram amafoto adasanzwe.

Umunya-Kenyakazi Catherine Jepkemboi uzwi nka Minicheps kuri Instagram, amaze kuba ikimenyabose ari na ko agwiza igikundiro ku mbuga nkoranyambaga, kubera amafoto atunganya mu buryo budasanzwe akayasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Minicheps ni umunyempano mu bugeni wibanda mu gukabiriza amafoto (Photo-Shop), umaze kubyandikamo izina riremereye, ku buryo amaze kugira amasezerano n’ibigo bikomeye ngo abyamamaze kubera iyi mpano.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Tuko, yavuze ko yavuye mu ishuri afite imyaka umunani, akiyegurira ibyo gufata no gutunganya amafoto, n’ubwo ngo atari azi ko bizamugeza ku rwego agezeho.

Nubwo Minicheps amaze kumenyekana cyanye mu bijyanye no gutunganya amafoto, ni umubyeyi w’abana babiri, ukunze kumara igihe kinini yita ku rubyaro rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *