ABANYA MOZAMBIKE BARAGARUKA BIDATINZE MUBYABO NYUMA Y’UKO IBYIHEBE BISUBIJWE INYUMA.

Rate this post

Kuri uyu wagatanu, 24 Nzeri,2021 Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu gace ka Pemba, intara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambike nk’ikimenyetso cy’umutekeno umaze kugaruka, ubufatanye ndetse no gutera morale ingabo ze.

Uruzinduko Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Mozambike.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu byamujyanye harimo kuganira no gusinyana na peresida Philipe Nyusi amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse no guhura, akanaganiriza imbona nkubone, na Polisi n’ ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu kugarura umutekano mu gace baherereyemo ndetse n’igihugu muri rusange.

Nyakubahwa Paul Kagame mu kiganiro n’itangazamakuru .

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza gufasha mu gucunga umutekano no gusana ibyangijwe n’abagizi ba nabi.Ku rubuga rwe rwa Twitter yabwiye abasirikare be Ati: “Akazi ntago karikoroshye , mwakoze akazi gakomeye hamwe n’ingabo za Mozambike, mwaritanze kandi mwihanganira amanywa yarimo izuba ryinshi n’ijoro ry’imvura nyinshi. Imirimo ikorwa kugeza ubu ntishobora guhagararira hano. Ubu dufite indi nshingano ari iyo gukomeza kubaka no kurinda iki gihugu.”

Ingabo z’u Rwanda nizo ziri kugenzura intara ya Cobo Delgado.

Ingabo z’ Urwanda ubu nizo zirikugenzura imihanda yari yarigaruriwe n’Abarwanyi ba kisilamu i Palma, mu majyaruguru ya Mozambike, bavugako ubu hari umutekano ko abaturage basabwa gusubira mu Karere kiganjemo Gaze. Nubwo Umuryango w’Abibumbye uburira ko hashobora kongera kwibasirwa n’abarwanyi. Abasirikare bakusanyije imbunda n’ibisasu bya roketi byafatanywe abarwanyi. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yavuze ko bamaze kugarura murugo abari baravuye mubyabo bagera ku 25.000. Ronald Rwivanga yabwiye Reuters ati: “Nibyiza cyane ko bagaruka murugo kuko ubu hari umutekano.” Ni mugihe intambara imaze guhitana abasaga 3.306 naho abagera ku 800.000 bakurwa mu byabo.

Guverinoma ya Mozambike nayo yavuze ko abo barwanyi bahunze kandi bamwe mu bayobozi bo munzego z’ibanze bashishikarije abaturage gutaha nk’uko ibitangaza makuru bibitangaza.  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *