IMITERERE Y’UMUHANDA W’ URUPFU UKOMEJE KWISASIRA IMBAGA

Rate this post
Imiterere mibi y’umuhanda ikomeje guteza impanuka

Bolivia, The Road of the death cg La Carretera de la muerte, abenshi bita ‘Yungas Road‘ ni umwe mu mihanda mibi iri kwsi byanatumye bawita Umuhanda w’urupfu ukomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

Uyu ni umuhanda wihariye, udasanzwe wubatswe hakoreshejwe guturitsa urutare n’intambi muwi 1930, muri Bolivia igihugu giherereye k’umugabane w’Amerika y’ Amajyepfo.

Umwaka kuwundi imbaga y’abantu ihasiga ubuzima kuko, ubu shakashatsi bugaragaza ko uhitana abangana na 300 buri mwaka, bamwe bahagwa bagiye mu butembere bagamije kureba ubudasa uwo muhanda wihariye kuko kumwaka hasurwa na bamukerarugendo batari musi 25.000 bakurikiyeyo ibyiza nyaburanga bihari, abandi ni abahatuye baba bagomba kuwukoresha uko byagenda kose.  

Urukurikirane rw’impanuka zo muri uy’umuhanda zikomeje kuriza imiryango myinshi yo mukarere ka lapaz weekeza Coroico. Isengesho ryonyine nicyo kirango kiranga umuntu wese ugiye gutangira urugendo ruca muri uyumuhanda, bitewe n’uko amahirwe yo kugera iyo ugiye angana n’aho ari hafi ya ntayo dore ko ukihagera usohorera ku misaraa myinshi y’abahasize ubuzima. Ni umuhanda uteye ubwoba kurwego rwohejuru kuko ikosa ryariryo ryose umushoferi ashobora gukora biba birangiye.

umuhanda ufite ubuhaname buteye ubwoba

Ku nkengero hari ubuhaname bwa metero 3500 uvuye hasi, birumvikana neza ko iyo, habayeho ibyago imodoka ikarenguka umuhada nta numwe urokoka, dore ko hakunda kuramukira igihu cyinshi ndetse n’imvura y’urudaca ikunda kugwa muri iyo misozi bitewe n’ishyamba ry’Amazone. Ni umuhanda ufite uburebure bungana na km 64 dore ko wambukiranya umugezi munini kwisi w’ Amazone. Omari Paria uwumaze mo imyaka 20, atwariramo ikamyo yuzuye imbaho, avugako, ku wucamo ari ukwihangana no kwizera ntakindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *