KIGALI: Ubuhamya bw’umugabo wagiye kwivuza mu nda bakamuca ukuguru bwashavuje benshi (Video)

Rate this post

Abamaze kureba ikiganiro gikubiyemo ubuhamya bw’umugabo witwa Munezero uvuga ko yagiye kwivuza uburwayi bwo mu nda akava mu kinya asanga yaciwe ukuguru, bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’akarengane uyu mugabo yakorewe.

Ni ikiganiro Munezero yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa UKWEZI TV, aho asobanura ko abaganga b’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal bamuhemukiye.

Mu mwaka wa 2020, Munezero ni bwo yavuye mu Ntara y’Amajyepfo, ajya kwivuza mu nda muri ibi bitaro.

Ubwo yahageraga, baramusuzumye, hanyuma bamusaba gutanga uburenganzira bakamubaga mu nda maze na we arabyemera.

Yakomeje avuga ko abaganga bamuteye ikinya cy’umubiri wose , akivuyemo atungurwa no gusanga bamuciye ukuguru.

Ngo ababajije uko yaciwe ikiguru aho kubagwa mu nda, bamubwiye ko hari urushinge bamuteye rukamuca ukuguru.

Ati “Baza kumpa ibisobanuro barambwira ngo banteye urushinge rwitwa Tramadol runca akaguru.”

Yakomeje byashoka ko hari nk’igikoresho cy’abaganga cyaba cyaramuguyebo, cyangwa abaganga b’ibi bitaro baka baramufashe nabi akitura hasi.

Munezero yavuze ko bamusabye ko asubira mu cyumba cy’imbagwa kugira ngo bamushyiremo inyunganirangingo mu kaguru, kuko ukuguru kwari kwaturitse.

Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal

Ikindi cyagoye Munezero, ni uko ubwo yajyaga kubarisha amafaranga agomba kwishyura, yasanze hiyongereyeho ibihumbi 400 Frw ugereranyije n’ayo yari kwishyurwa ku burwayi yaje aje kwivuza.

Ubwo yagaragarizaga Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal impungenge atewe no kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bw’ukuguru kandi ari ibi bitaro byagaciye, bamubwiye ko agomba kuyishyura, ariko ngo bamwemerera ko bashobora kuba bayamurekeye nk’ideni akazayishyura.

Umwe mu bayobozi b’ibi bitaro, ngo yaje kwegera Munezero, amubwira ko bashobora kumusonera ayo mafaranga ntazayishyuzwe, ariko na we agasinyira ibitaro ko nta kibazo bafitanye.

Munezero yanze gusinyira ibi bitaro, kuko ngo yatekerejeko ashobora kugera iwe ukuguru yaciwe kukaba kwanamuviramo ubundi burwayi, yagarukira ibi bitaro bikamutera utwatsi.

N’ubwo yemereye ibi bitaro ko abirimo ideni kandi azaryishyura, ngo bahora bamuhamagara bamwishyuza nyamara atari mu kazi ngo ashake ayo mafarannga kuko yaciwe ukuguru.

Munezero yasangije UKWEZI TV akarengane yakorewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *