Indirimbo “Queen of Sheba” ya Meddy nayo yaciye agahigo kuri YouTube yuzuza miriyoni by’abayirebye mu minsi ibiri gusa.

Rate this post
Meddy n’umugore we ku munsi w’ubukwe

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy muri Muzika,mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere yasohoye indirimbo yari itegerejwe na benshi yise “Queen of Sheba” yaririmbiye umugore we, yongeye kwandika amateka, aho iyi ndirimbo  ye nshya yise “Queen of Sheba” yarebwe n’abarenga miriyoni ku rubuga rwa YouTube nyuma y’iminsi ibiri gusa isohowe.

Ni indirimbo yari itegerejwe na benshi cyane dore ko yanayiteguje na mbere y’uko “My Vow” ijya hanze. Mu mashusho y’indirimbo, higanjemo ibice by’amashusho yafashwe mu gihe cyo gukwa no mu birori byakurikiyeho byabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika,Texas.

Queen of Sheba ya Meddy yakwije Million 1

Meddy ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi bakora, ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu byo muri Africa, ndetse indirimbo ze ziri mu zakunzwe cyane gusumba izindi ku rubuga rwa youtube  yo mu Rwanda.

Meddy w’imyaka 31, ntawashidikanya ko ariwe muhanzi ukomeye mu Rwanda; niwe muhanzi ufite indirimbo yarebwe cyane aho indirimbo ye “Slowly” imaze kurebwa n’abarenga 52.

Meddy n’umufasha we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, barushinze kuwa gatandatu taliki ya 22 Gicurasi 2021, mu bukwe bwabereye mu mujyi wa Dallas muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bwitabiriwe nabatari benshi kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, gusa bwitabiriwe n’ibyamamare bya hano mu Rwanda no mu karere, harimo nka King James,K8 Kavuyo,The Ben wanaririmbyemo ndetse na bandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *