Rwamagana: Yiyahuye ashyize umutwe mu cyuma gisya kirawuca

Rate this post

I Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Mudugudu wa Kamatamu, harabikwa urupfu rw’umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 bivugwa ko yiyahuye ashyize umutwe mu mashini isya ikawuca.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko uyu musore yiyahuye akoresheje imashini isya yari asanzwe anakoresha, aho yayishyizemo umutwe ikawukata.

Ati “ Byabaye nijoro nka saa tatu, hari abanyerondo bari ku muhanda babona umuntu araje kubera ko yari asanzwe ahakora bamuzi bakomeje akazi kabo bisanzwe, bumva yakije icyuma gisya bagira ngo hari ikintu agiye gukora. Bahise batekereza kujya kumuhagarika kuko amasaha yo guhagarika imirimo yari yagez ite.”

Yakomeje avuga ko mu gihe bari bakivugana ku kuntu bamuhagarika gukora bumvise ikintu gituritse bihutira kujya kureba basanga ni imashini isya imuciye umutwe amaraso adudubiza hejuru.

Gitifu Muhigirwa yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana, bakaba bakomeje gushakisha umuryango we ngo kuko abo yakoreraga batari bazi neza aho akomoka.

Si iyi nkuru yonyine kandi y’urupfu ruturutse ku kwiyahura  muri uyu Murenge kuko mu mpera z’ukwezi gushize muri uyu Murenge wa Kigabiro nabwo hagaragaye umurambo w’umugabo wiyahuriye muri lodge yari yakodesheje kugira ngo ayiraremo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *