Nyagatare: Umugabo yishe umugore we, umurambo awuhisha mu ifuru batekamo amandazi, arenzaho inkwi.

Rate this post

Mu Mudugudu wa Kabuga Centre Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugore w’imyaka 31 y’amavuko, aho bikekwa ko yishwe n’umugabo we biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.

Bivugwa ko uyu mugabo yafashe umurambo wa nyakwigendera akawubika mu ifuru batekeragamo amandazi akarenzaho inkwi, ukaba wari umazemo icyumweru kirenga.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi, naho nyakwigendera we akaba yamaze gushyingurwa. Bwasabye kandi abaturage kwirinda amakimbirane, ndetse n’aho agaragaye bakihutira kubimenyesha inzego bireba zikabafasha kubikemura.

Muri aka Karere ka Nyagatare hakunze kugaragara amakuru atari meza ashingiye ku makimbirane mu muryango ndetse n’ibindi. Muri aka Karere kandi ni ho Safari uheruka kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga arwana na Daso atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *