KIGALI: Hagiye gusorezwa imirimo y’iperereza ku buzima bwa Cyprien Rugamba n’umuryango we

Rate this post
Rugamba Cyprien n’umugore we Rugamba Daphrose Mukansanga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nzeri 2021 kuri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera harabera Umuhango wo gusoza imirimo yose y’iperereza ku mibereho ya Rugamba Cyprien, Daphrose Rugamba Mukansanga ndetse n’abana babo batandatu biciwe hamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rugendo rwo kubashyira mu Batagatifu rwatangijwe mu 2015.

Ibyavuye muri iryo perereza byose, bishyirwa hamwe bikoherezwa i Roma. Uyu muhango urabimburirwa n’igitambo cy’Ukaristiya kiribuyoborwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, afatanyije n’abandi bepiskopi bagize inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Urugendo rwo gusaba ko Rugamba Cyprien, umugore we Daphrose Rugamba n’abana babo biciwe hamwe bashyira mu Batagafi ba Kiliziya Gatolika, rwatangijwe Nyiricyubahiro Thadee Nyihinyurwa wari Arikiyepiskopi wa Kigali, tariki 18 Nzeri 2015, kuri ubu akaba ari mu kirhuko cy’izabukuru.

Uyu muhango urabera kuri Regina Pacis i Remera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *