Jason Derulo yatandukanye n’umugore we

Rate this post

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu mugoroba, Jason Joel Desrouleaux ukoresha Jason Derulo mu mwuga we wo kuririmba yavuze ko yatandukanye na Jena Frumes wari umugore we banabyaranye umwana w’umuhungu mu mezi atanu ashize.

Mu magambo ye yanditse, Derulo wigeze guteramira Abanyarwanda muri 2012 mu bihembo bya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS1) bya mbere, yanditse agira ati:”Jena (Frumes) nanjye twahisemo gutandukana. Ni umubyeyi mwiza ariko twiyumvisemo gutandukana muri kino gihe.”

Bizadufasha kuba verisiyo nziza yacu ubwacu tube n’ababyeyi beza dushobora kuba, niko yakomeje yandika.

Mu butumwa yageneye abakoresha urubuga rwa Twitter, Derulo yasabye abantu kubaha ubuzima bwite bwabo muri iki gihe.

Derulo yatangaje ko yatandukanye n’umugore we bari banabanye m’uburyo butemewe n’amategeko Jena Frumes mu gihe bari bamaze iminsi muri Jamaica mu biruhuko bizihiza isabukuru ye ya 32 iba ku tariki 21 Nzeri.

Hari haciye amezi atanu bibarutse umwana w’umuhungu bise Jason King Derulo yavutse ku tariki 8 Gicurasi 2021.

Jason Derulo ni umuhanzi, umubyinyi n’umu producer w’umunyamerika uririmba indyana ya R’n’B. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo: watchasay, Swalla yafatanije na Nicki Minaj ari kumwe na Ty Dolla $ign n’izindi nyinshi.

Jena ni umunyamideri ufite imyaka 28 yavukiye muri Leta ya New Jersey ndetse akaba n’imitungo irimo inzu icuruza imideri yise “Minding My Business” iba mu mujyi wa Los Angeles.

N’ubwo Derulo yashize ku mugaragaro itandukana ryabo, Jena we ntaragira icyo abivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *