IMIKINO:Udushya twabereye i Bujumbura ubwo Fransina yatahanaga insinzi (Video)

Rate this post

Ubwo Niyonsaba Francine yatahukanaga igikombe nk’umugore wabize abandi mu kwiruka metero 2000 ku Isi, ibirori byo kumwakira byanzwe n’udushya kutandukanye.

Kimwe mu byangaje benshi ni ingano y’abanyagihugu baje ku mwakira ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura. Yakiriwe n’abantu benshi, ku buryo hari n’ari kuvuga ko imbaga nk’iyo yaherukwaga Pierre Nkurunziza ikiyoboye iki gihugu.

Mu cyumweru gishize, i Zagreb muri Croatia Niyonsaba yanditse amateka mu gusiganwa mu ntera ya 2,000 ,aho yaciye agahigo ku Isi yiruka izi metero mu minota 5:21’56”, ku buryo kugeza ubu ari mugore urusha abandi umuvuduko ku Isi muri cyiciro.

Kuba ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura hari haherutse kuvugwa ibitero, ntabwo byateye ubwoba abatuye urwa wa Bujumbura, ahubwo abaturage barikoze ari uruvunganzoka baza buzura imihanda baje kwirebera Francine.

Abo mu ntara y’iwabo, ku kibuga cy’indege bari bafite icyapa cyanditseko ngo “Abanya Ruyigi n’Abarundi twese turaguhaye ikaze kandi turagukeje kw’iteka waraye uteye igihugu cacu n’intara”.

Mu kiganiro Niyonsaba yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko amateka yanditse ari umugisha w’u Burundi. Ati “Ni amateka, ni umugisha ku Burundi kuba mvuye mu mahanga aho nari maze iminsi mu amarushanwa, mu bihugu bitandukanye”.

Francine Niyonsaba w’imyaka 28, aherutse kuba uwa mbere mu bagore basiganwa mu kwiruka metro 2000 ku Isi, ageze i Bujumbura yakirwa nk’intwari mu birori bikomeye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *