Qatar: Lady Gaga ku isonga mu bazataramira abafana mu gikombe cy’Isi.

Rate this post

Lady Gaga yaje kurutonde rw’ibyamamare muri muzika bizasusurutsa abafana bazitabira imikino y’igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar mu 2022.

Lady Gaga yaje mu ba mbere

Ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no ku Isi muri rusangi, inkuru z’ihiganwa ry’igikombe cy’Isi bamaze iminsi bazikurikiranira hafi dore ko no mu minsi ishize n’igiye kuza amakipe y’ibihugu ku migabane yose ari kwishakamo azaserukira bura umugabane.

Nk’uko Ikinyamakuru The Times kibitangaza, Qatar irashaka kugaragariza abafana bose bo hirya no hino ku Isi ko hari byinshi byabateguriwe.

Stefano Joanne Angelina Germanotta uzwi cyane mu muziki nka Lady Gaga (Umunyamerikakazi), ABBA (Itsinda ry’abaririmbyi ry’abanya Swede), Andrea Bocelli (Umutaliyano) na Aerosmith (Umunyamerika ucuranga indirimbo zo mu bwoko bwa Rock) nibo bamaze gushyirwa mu majwi ko bazateramira abakunzi b’umupira w’amaguru bazaba bahasesekaye.

Aba bahanzi bose basanzwe bafitanye amasezerano n’icompanyi ikomeye icuruza ikanahagararira inyungu z’abahanzi Universal Music Group isanzwe ifitanye amasezerano na FIFA.

The Times gitangaza ko abakunzi b’iyo mikino bazaba bajya ku bibuga n’amaguru bazacumbikirwa mu bwato bubiri bw’ibirori ku cyambu gishya cyubastwe.

Igikobe kizabera muri Qatar gitandukanye n’ibindi byagiye biba kuko kizaba mu gihe cy’itumba ndetse no ku bibuga bifite intera hagati itarenga ibirometero bisaga gato 45.

Umukino wa mbere uzakinwa ku tariki 21 Ugushyingo 2022 maze uwa nyuma usoza irushanwa (final) ube ku ya 18 Ukuboza 2022.  

L

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *