Ngiyi impamvu H.E Paul Kagame ashimishwa no gutwara mu modoka abashyitsi bamusura

Rate this post

Nyakubaha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatangaje ko ashimishwa no kwitwara mu modoka ubwo yasubizaga ikibazo cy’uwari amubajije niba ajya yitwara.

Yasubije ko ajya yitwara kandi ko nta kibazo ajya agira ku muntu cyangwa ikintu (robots) cyagombaga kumutwara igihe bitakozwe.

Abajijwe niba kwitwara ari ukubikunda cyangwa ari impungenge z’abagomba kumutwara, yasubije ko nta mpungenge ajya agira zo gutwarwa mu modoka, ariko ko ubuhanga n’ubwenge buzikoze ari ubwo kwitondera bityo umuntu akaba agomba kwigengesera.

Ibi yabitangaje ubwo yasubizaga ibibazo by’itsinda ry’urubyiruko rugize ‘Eisenhower Fellowships’, yakomeje kandi asubiza ibyo yakora kuri politiki mpuzamahanga n’imihindagurikire y’ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *