Kunywa uzivanga n’ibiryo! Amabwiriza 6 areba ugiye mu kabari

Rate this post

Si mu Rwanda gusa, ahubwo ahenshi ku Isi iyo bizwi ko kanaka anywa inzoga, usanga atari umuntu witezweho byinshi byiza. Ibi biterwa n’uko bamwe mu banywa inzoga bajya baba abanyantege nke imbere y’iki kinyobwa gishinjwa gutokoza ubwenge bwa muntu, hakaba n’ubwo babatwa na cyo.

Nubwo kunywa inzoga bishobora gukururira umuntu ubukene kubera ubushake bwo gusengera kubera akongoshyoshya kaba mu musemburo, inzoga zifite ubushobozi bwo kugabanyiriza ubwonko bw’uwazinyoye ubushobozi.

Mu rwego rwo kwirinda gusinda n’izindi ngaruka zishamikiye k’ukunywa inzoga, ni byiza kubahiriza ibi bikurikira, mu gihe ugiye mu kabari cyangwa hari ahandi ugiye kunywera inzonga, nk’uko inzobere mu buzima zibigaragaza ku rubuga HealthDirect.

1.Ingano y’umusemburo: Ni ngomwa kumenya ingano y’umusemburo umubiri wawe ushoboye, kandi ukagenzura niba utarengeje urugero.

Irinde kurenza inshuro enye ku munsi z’urugero fatizo rw’umusemburo umubiri wawe ubasha, kandi wirinde kurenza inshuro zarwo icumi mu cyumweru.

2. Kurya: Mbere y’uko utangira kunywa ugomba kubanza ukarya, kandi no mu gihe uri kunywa ukomeze kurya.

Impamvu y’ibi ni uko iyo umusemburo ugeze mu gifu nta biryo birimo, uhita ujya mu maraso ako kanya, maze ukangiza n’ibidashobora gusanwa mu mubiri wawe.

Iyo ingoza zanyowe mu rugero, zikavangwa n’ibiryo, birushaho kugirira akamaro umubiri w’uwazinyoye.

Irinde kuvanga isukari cyangwa ibinyobwa bitera ingufu n’umusemburo. Iwirinde kurya ibikungahaye ku munyu, kuko umunyu wongera ubushake bwo kunywa bityo ukaba warenza urugero.

3. Imbago: Menya ingano y’inzoga utarenza, kandi koko ntuyirenze. Nubibasha bizakurinda gusinda maze wikomereze ibikorwa byawe ntakikurogoya.

Kugira ngo ubigereho, irinde kunywa mu byiciro (rounds) mu gihe uri gusangira na bagenzi bawe bakunda inzoga cyane.

Wipfundura icupa rya kabiri utaramara irya mbere, cyangwa ngo usendereze ikirahuri, utaramaramo inzoga yari isanzwemo.

Irinde kunywa mu kigare

4. Urugero rwa Alcohol iri mu mubiri: Ni ngombwa kwita ku rugero rw’umusemburo uri mu mubiri wawe, kuko ari byo bigenga ingano y’inzoga uri bunywe.

Niba usanganywe “alcohol” nyinshi mu mubiri, nywa inzoga nke, cyangwa unywe amazi, ubanze ugabanye icyaka. Ihatire kunya ibinyobwa birimo “alcohol” nke n’ibitayifite, ugamije kugabanya ingano y’umusemburo uri mu mubiri wawe.

5. Irinde gutwara wanyoye: Mu bihugu bitandukanye, usanga mu mategeko bigenderaho harimo n’iribuza umuntu gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga.

Haba hirindwa ko utwaye yasinda agakora cyangwa agateza impanuka, kuko inzoga zigabanya ubushobozi bw’ubwonko mu mikorere.

Niba ufite ikinyabiziga, banza wizere neza ko ufite uri bugutware utashye, cyangwa ube ufite ubundi buryo uri butahemo utitwaye.

Gutwara ikinyabiziga wanyoye ni bibi

6. Abadakwiye kunywa inzoga: Nubwo benshi bazi ko inzoga zibujijwe ku muntu ufiye munsi y’imyaka 18 y’ubukure, hari n’ibindi byiciro by’abatemerewe kuzinywa.

Ibyiciro byiyongera kuri iki, birimo umugore utwite, uwitegura gusama, uwonsa, umuntu uri kunywa imiti yo kwa muganga ndetse n’umuntu ufite agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *