Kim Kardashian ashyize ubuzima bw’abana be hanze

Rate this post

Umuherwekazi akaba ukomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kim Kardashian, ashyize hanze ubuzima bwe bwite adasize inyuma imibereho yihariye y’abana be.

Mukiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Amerika, Kim Kardashian uherutse gutandukana na Madamu Kanye West yavuzeko abana be bose uko ari bane buri wese afite imyitwarire itandukanye n’iyundi.

Yaba uwitwa North wimyaka umunani, Saint w’imyaka itanu, Chicago w’imyaka itatu, ndetse na Psalm West w’imyaka ibiri, ari nta n’umwe uduje n’undi imyitwarire.

Yahishuye ko Shares North ajya yanga kujyana na barumuna be ku ishuri, akabwira nyina ko ariwe mwana wenyine bakabaye bafite, ngo kuko abandi bamubangamira.

Ngo ajya asaba nyina kuzabashakira aho baba ubundi akabyara undi muhungu.

Muri iki kiganiro yagiranye na Ellen DeGeneres yabajijwe Kuri Chicago ukurikira  North na Saint avugako we agerageza kubana neza n’abavandimwe be bandi abitaho kurusha North mukuru.

Chicago w’imyaka itatu, agaragazako afite Impano yo kuba umunyamideri kuko, usanga aba ari kwimaringa no kwiyerekana neza mu myambararo iyo ariyo yose yambaye, kandi akanafata udukoresho dutandukanye two kwiyitaho nk’umukobwa uri kwita ku bwiza bwe.

Hano Saint w’imyaka itanu we,  agaragazako akunda sinema n’ibigendanye nikoranabuhanga. Naho Psalm muto we agakunda imikino n’amashusho yabana”cartoons” ndetse n’imodoka z’udukinisho bigaragazako akunda ibyo gutwara.

Kim Kardashian ni umwe mu ba gore b’abaherwe  birwanyeho muri Amerika, akaba yarashakanye na Kanye West, umuhanzi w’umuraperi nawe ukomeye kandi akaba n’umwe mu bahanzi b’abaherwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanye west na Kim Kardashian bakundanye mu mwaka wa 2012 banemeranya kubana. Babyaranye abana bane, ariko nyuma baje gutandukana.

Kardashian yahishuye ko North adakunda abavandimwe be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *