England: Minisitiri w’Intebe yashyize avuga umubare w’abana yabyaye.

Rate this post

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yahishuye umubare w’abana yabyaye, nyuma y’igihe kinini abihisha.

Boris w’imyaka 57 y’anavuko, kuri wa Kabiri yemereye NBC ko afite abana batandatu, nyuma y’imyaka myinshi akwepa ikikibazo.

Bane muri abo bana ari bo: Lara Lettice wavutse mu 1993, Milo Arthur wo 1995, Cassia Peaches wo mu 1997 na Theodore Apollo wavutse mu 1999, yababyaranye n’umugore we wa mbere Marina Wheeler baje gutandukana mu 2018.

Umwana wa gatanu, Boris Johnson yamubyaranye n’umukobwa bakundanaga, ndetse biza no gukurura impaka, ubwo uwo mukobwa yashakaga kwanga ko uwo mwana yandikwa kuri se Johnson.

Mu 2018, Boris Johnson yavuzweho kuba mu rukundo na Carrie Symonds, ku buryo mu 2020 baje kubyarana umwana w’umuhungu, bamwita Wilfred Lawrie Nicholas Johnson, aba baye uwa gatandatu mu rubyaro rwa B. Johnson.

Ubukwe bwa Boris Johnson na Carrie Symonds bwabaye muri Gicura 2021, kuri ubu bakaba baratangaje ko biteguye kubyarana umwana wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *