Yafunzwe azira guhamagara 911 avuga ko ananiwe.

Rate this post

Umugabo ukomoka muri Amerika yarafunzwe nyuma yo guhamagara inshuro nyinshi abashinzwe ubutabazi ababwira ko ‘ananiwe’.

Ubusanzwe umurongo 911 washyiriweho kumenya aho abantu bari mu bibazo bari; kugira ngo bahabwe ubufasha bwihutirwa mu gihe biri ngombwa. N’ubwo bimeze bityo ariko, iyo ubahamagaye ubabwira ibitandukanye n’ibyo umurongo washyiriweho, ni ukuvuga mu gihe uhuye n’ikibazo gikomeye Kandi ukeneye ubutabazi bwihutirwa, urabihanirwa.
Ibi ni byo byabaye ku mugabo w’imyaka 61, witwa Daniel Schroeder ugomba kumara amezi abiri ari muri gereza.
 Raporo ivuga ko Schroeder ukomoka muri Indiana, yajyanywe mu maboko ya polisi mu ijoro ryo ku wa kabiri kubera telefoni enye yaterefonnye kuri uwo mugoroba ‘avuga ko ananiwe’.
 “Dispatch yamenyesheje abapolisi ko yahamagaye 911 inshuro enye uyu mugoroba.

 “Abapolisi bashyize uwakoze icyaha mu buroko kubera gukoresha nabi sisitemu 911.”
 Ikirenze ibyo, ntabwo bwari ubwambere abashinzwe ubutabazi bumvise Schroeder. Yaterefonnye umunsi ukurikira yemeye icyaha cyo guhamagara 911 kugira ngo agaragaze uburakari kuri mwene wabo ‘udakurikiza amategeko ye’.

Raporo yongeraho ko yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu kubera icyo cyaha cya mbere, ariko ibyo byahagaritswe hashingiwe ko ‘atahamagaye 911 keretse niba byihutirwa’. Ku wa gatatu, yemeye icyaha cyo kuba yarenze kuri icyo cyemezo maze ategekwa kumara iminsi 60 afunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *