Selena Gomez ahishuye impamvu uyu mwaka atagaragaye muri Met Gala

Rate this post

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa Sinema  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Selena Gomez, agaragaje zimwe mumpamvu zatumwe atitabira ikirori ngarukamwaka cy’imyiyereko yo guca kumwambaro utukura wabaye muri uyu mwaka.

Muri uyu mwaka, iki kirori gisanzwe kiberamo imyiyere no kumurika imideri, cyabereye mu Mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 13 Nzeri 2021.

Selena Gomez yaherukaga kugaragara muriyi myiyereko mbere ya za 2018, aho yarakiri mu rukundo na Justin bieber. Iyo babaga barikumwe babaga bishimiwe cyane n’abafana babo babafuga mu mazina babogeza cyane ubonako bishimiwe.

Uyu muhanzikazi wavuzwe cyane ubwo yakundanaga na Justin Beiber, yaje kugaragaza mu buryo buteruye, ko yasibye ibi birori by’imyiyereko kubera uwo bahoranye mu rukundo, ariko ku buryo n’ushinzwe kumusiga [Make Up Artist], yatangaje ko nyirabuja atari buboneke muri ibi ibibirori bizwa nka Met Gala Red Carpet.

Hari amafoto yashyize kumbuga nkoranyambaga ze, akina imikino y’amahirwe, umunsi ibyo birori biba, hakaba n’andi yafotowe, amugaragaza ari ku kibuga cy’indege cya JFK i New York, avuye i Los Angeles.

Ku yandi mafoto yari yashyize kuri Instagram, akina imikino y’amahirwe, yayaherekerejeshaje ubutumwa buvuga ko abakobwa bata bashaka kubona abandi bari  mu mwanya wabo.

Ibi byatumye abari bake bemeza ko Selena Gomez yasibye ibi birori yanga gushengurwa no kubona n’umunyamidelikazi Hailey Baldwin wamusimbuye akaza no gushakana na Justin batambukana muri iki kirori.

Muri uyu mwaka hari n’abandi bahanzi batitabiriye iki kirori nka Nicki Minaj ndetse na Beyonce na Jay Z.

Selena Gomez yaherukaga kugaragara muri iyi myiyereko mu 2018 aho yarakiri mu rukundo na Justin Bieber.

Gomez na Beiber baserutse neza muri Met Gala 2015

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *