Iminsi ya August Alsina mu muziki irabaze

Rate this post
August Alsina agiye guhagarika umuziki burundu

Umuhanzi wo muri Amerika, August Antony Alsina Jr, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wambere yavuze ko agiye kureka umuziki burundu.

Mu butumbwa yageneye abakunzi be, yahishuye ko agiye gushira hanze imishinga ibiri mbere y’uko asezera by’iteka.

Mu magambo ye yagize ati:” Iyi mishinga ibiri niyo yanyuma mugiye kubona/kumva ya August Alsina.” Yakomeje asaba abafana be bamugirira ikizere bagasangira ibyishimo ku bikorwa bye yita ibyanyuma musi y’izuba.

August yijeje abafana be kandi ko azakora cyane atume ziba (indirimbo) z’urukumbuzi ku buryo bushoboka, indirimbo nziza kandi kandi zibyinitse.

Haruhande y’ayo magambo, yanasangije abafana be uduce tw’indirimbo ari gukoraho.

August yavutse ku tariki 3 Nzeri 1992 avukira mu gace ka New Orleans ho muri Leta ya Luoisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2007 ndetse yanagiye akorera mu nzu zitunganya umuziki n’izihagararira inyungu z’abahanzi ahantu hagiye hatandukanye nka Shake the World, Empire, Def Jam Recordings na Radio Killa.

Mu kwezi kwa gatandatu 2020, August yashize hanze umuzingo w’indirimbo:” The Product III: State of Emergency” uruho indirimbo yakoranye na Lil Wayne, Yo Gotti na Juicy J.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunze harimo “No Love” ari kumwe na Nicki Minaji, “Benediction” hamwe na Rick Ross ndetse na “Don’t forget about me”

N’ubwo atarabyemeza cyangwa ngo agire icyo abivugaho, asanzwe afite y’umwijima kuko yigeze kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na Jada Pinket Smith mu kiganiro anyuza ku mbuga ze nkoranyambaga “Red Table Talk” bikaba binakekwa ko hari aho ihuriye n’isezera rye.

Sura iyi link, ku makuru arambuye: https://www.instagram.com/p/CUDl_fkBzxU/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *