IBYEMEZO: Nguku uko Abanyarwanda bakiriye ifungurwa ry’utubari

Rate this post

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 21 Nzeri 2021, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, itumye hari bamwe bagiye kurara babyinira ku rukoma, bishimira ko utubari tugiye gufungurwa. Ingingo ya 9 mu byemezo bireba n’ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ishimangira ko utubari tuzafungura mu byiciro.

Ingingo y’uko utubari tuzafungurwa mu byiciro, yashimishije hafi ya bose babonye ahari interuro igira iti “Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi hamwe na RDB.”

Ku mbuga nkoranyambaga, cyane Twitter ni hamwe mu hari abagaragaje ko bakiranye yombi kuba utubari tugiye kongera gufungura.

Abarimo uwitwa UMUKARITASI kuri Twitter, wahise asaba ko ibi byemezo bahita bajya kubinywera, bakomeje kugaragaza akanyamuneza kuva ubwo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byashyirwaga ahagaragara.

Abandi bagiye bagaraza ko bishumiye ibi byemezo ariko banibutsa ko icyorezo Covid-19 kigihari.

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abavuze ko gufungura utubari bazabibara babibonye.

Hari hashize umwaka n’igice urenga hafashwe ingamba zitandukanye zirimo no gufunga ibikorwa bimwe na bimwe birimo nk’utubari, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Mu itangazo ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2020, ni bwo mu gihugu hose hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo, hagamijwe gukumira ko icyorezo cyagera ku baturage benshi.

Kuri ubu, Abaturarwanda bategereje kwemererwa kongera kwinjira mu tubari bagasengera nta ntugunda n’igihunga.

https://twitter.com/PrimatureRwanda/status/1440402968478502921/photo/1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *