Rocky Kirabiranya acyuriye Ally Soudy abahanzi bamuganaga akabamagana

Rate this post

Ally Soudy ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro twumvise kuva kera kuri radiyo Salus, akaza kwimukira kuri radiyo Isango star aho yakoraga ibiganiro bitandukanye birimo Isango na Muzika ndetse na Sundy Night yabaga ku cyumweru.

Hari mu kiganiro Ally Soudy On Air! aho atumira bamwe mubyamamare, bakaganira ku bijyanye n’imyidagaduro ndetse n’amakuru muri rusange.

Mu kiganiro cyamaze isaha irenga, cyaranzwe no kwiharira ijambo cyane kuri Rocky Kirabiranya wari umutumirwa, ubwo yanengaga umunyamakuru Ally Soudy kubwo amakuru yagiye amuvugwaho yuko yirengagizaga abahanzi bamuganaga bakeneye ko abafasha kumenyekanisha indirimbo zabo.

Ally Soudy yakoze byinshi bitandukanye ku muziki nyarwanda mu myaka 15, muri iyo myaka harimo byinshi byakozwe ndetse yamubajije bimwe muri ibyo ariko Ally Soudy yavuze ko hari ibyo yavuga, hakaba nibyo atavuga.

Cyabaye ikiganiro kinini ariko kirimo amakuru menshi amakuru y’imyidagaduro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *